Quantcast
Channel: News Of Rwanda - Rwanda News » claudine
Viewing all articles
Browse latest Browse all 58

Ngororero : Abahungutse baturutse muri Kongo biyemeje guhamagarira abo basizeyo gutahuka

$
0
0

Nyuma y’uko komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero igaragarije ko kuba hakiri abaturage b’aka karere bitihutisha ubume n’ubwiyunge, ndetse igasaba abatahutse n’abafite ababo baba mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kubahamagarira gutaha, ubu abahungutse mbere biyemeje guhamagarira abakiri inyuma kugaruka mu Rwanda.

Twagiramungu Eliphase wo mu murenge wa Muhanda wahungutse mu mwaka wa 2009 aturutse ahitwa i Masisi avuga ko kuba yarakiriwe neza ubu akaba amaze kugera ku bikorwa by’iterambere nawe yumva agiye gukoresha ibishoboka byose ngo abakiri mu mashyamba bagaruke mu rugo.

Bamwe mu batahutse bo mu Ngororero baganirizwa ku gushishikariza abasigaye inyuma gutaha

Bamwe mu batahutse bo mu Ngororero baganirizwa ku gushishikariza abasigaye inyuma gutaha

Uyu mugabo avuga ko nubwo nta bushobozi afite bwo kujya kuzana abo ngabo, ngo azakoresha kwiteza imbere no kuvugira ku maradiyo ndetse ngo na terefoni ahamagare abasigaye inyuma batahe. Mukagasana Odette we wahungutse mu mwaka wa 2011, avuga ko yaje azi ko abandi baturage batazamwakira ndetse ko ashobora kwicwa nkuko yabibwirwaga.

Avuga ko ituze afite ubu yumva yarisangira n’abandi banyarwanda batarataha bakibeshywa ko mu rwanda nta mahoro ahari, nyamara ahubwo barara rubunda bahunga abo bita abakombata (les combattants).

Uwimana Esperence umukozi wa MIDIMAR ukorera mu karere ka Ngororero avuga ko minisiteri yo gucyura impunzi no gukumira ibiza ihora ihamagarira abakiyita impunzi gutaha kandi ko MIDIMAR ibafasha mu bibazo baba basanze nko gusubizwa imitungo, gufashwa kwiteza imbere, kubafasha mu kwiga kubakiri bato n’imyuga ku bakuze.

Akomeza avuga ko nta muntu ukwiye kuba agishidikanya ku mahoro ari mu Rwanda ariko agashimira abahungutse bakomeje guhamagarira abo basize muri kongo gutahuka. Padiri Leonidas Ngomanziza perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero avuga ko abanyarwanda bose bakwiye kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iyi komimisiyo, bityo abakiri hanze bakaba bakwiye gushishikarizwa gutaha.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 58

Latest Images

Trending Articles





Latest Images